Uri Mu Myaka 20 y’Amavuko? Ngizi INAMA 6 Zagufasha KUTAZICUZA Ugeze Mu Myaka 50 na 60
1. Wikwihutira Gushaka: Abantu benshi bashaka abagore cyangwa abagore mbere y’uko bimenya ngo banamenye by’ukuri icyo bashaka mu buzima.
Gushinga urugo ni kimwe mu byemezo bigira ingaruka cyangwa inyungu zikomeye kuruta ibindi byose wafata mu buzima. Banza wimenye, umenye imbaraga, intege nke zawe ndetse n’ibyo ukeneye mu buzima ubone guharira umutima wawe umuntu muzamarana igice kinini cyane cy’iminsi y’ubuzima bwawe.
2. Wita Igihe Cyawe Mu Bitagira Agaciro: Koresha igihe cyawe mu buryo bwiza kandi bw’ubwenge mu bikorwa bigufasha kwiyubaka no gutera udutambwe tukuvana hamwe tukugeza ahandi imbere.
Shyira ku murongo imikoreshereze y’amafaranga yawe, izigamire kandi ushore imari mu mafaranga yose winjije.
Iyo utangiye gushora amafaranga cyangwa umutungo wundi wawe ugamjije ko yakubyarira inyungu, iminsi ikubera inshuti.
Kumara igihe cyawe ku mbuga nkoranyambaga ureba gusa amafoto n’amavidewo ni uguta igihe.
3. Gira Inshuti Nzima Zigufasha Kujya Aheza: Ukwiriye kumarana igihe cyawe n’abantu barangwa no kugira intego nziza kandi bagaharanira kuzigeraho badaciwe intege n’agateye kose. Ugashaka ubucuti ku bantu iteka bashaka ko ubuzima bwabo bwaba bwiza kurushaho.
Iyo ufite inshuti nk’izi muterana umurava maze mukajya imbere heza.
Abantu benshi bagize ibyo bageraho bikomeye kandi batangwaho ingero usanga bafite abantu bagisha inama n’ubundi bufasha.
4. Irinde Guhora Usubika Ibyo Wagakoze Uyu Munsi: Gusubika icyo ugomba gukora none [procrastination] ni imwe mu mpamvu mu ziza imbere mu kubuza benshi kugera ku nzozi zabo.
Nuramuka ukomeje buri munsi gusubika ibintu by’ingenzi mu myaka yawe ya za 20, uzisanga ushaka kugaruka inyuma no gukoresha ingufu nyinshi ngo ugere ku byo witindije gukora ukibishoboye kandi ufite umwanya, ubundi ubeho wicuza cyane.
Kora ibintu bigukomereye uyu munsi kuko bizagushimisha cyane mu gihe kizaza nubona warabikoze.
5. Ongera Ubumenyi Bwawe Iteka Unige umwuga nibura 1 Wiyongera Ku Mashuri Wize
Urupapuro rwerekana ko wize amashuri runaka [degree cyangwa dipolome yawe] ruzakwijiza ahantu runaka nyamara ubumenyi ufite ni bwo buzakwicaza ku ntebe y’akazi igihe kirekire.
Ikindi, kugira ubumenyi ku myuga itandukanye bituma uba indashyikirwa mu bandi, ukinjiza amafaranga abandi batinjiza maze ukongera ubukungu bitavuye mu mushahara utizera iteka ko uzaza mu kwezi gutaha. Buriya buri muntu wese usanga yarageze ku ntsinzi haba hari ubumenyi yihariye ahantu runaka.
6. GENDERA KURE KUREBA FILIMI Z’UBUSAMBANYI
Inzira yihuse yo kwibura, ugata ubwenge n’impagarike y’ubwonko ukaba umuntu wibagirwa cyane kandi utazi kuguma no gusoza gukora icyo yiyemeje ni ukureba filimi z’ubusambanyi [porn].
Bene izi filimi zizagutera gupfa ukiri muto kandi zikuyongobezemo ingufu za kigabo na kigore kuko zikwangiza cyane ubwonko.
Gerageza uko ushoboye ujye wirinda ingeso mbi cyane yo kureba porono n’andi mashusho y’urukuzasoni akuzamuramo iruna ry’ubusambanyi.
Niba waranabaswe na byo iteka ushaka kubicikaho bikaba byarakunaniye, bikaba bikumereye kandi bigutera ipfunwe, hari umugabo nzi wabigukiza.
Uwo yitwa Yesu Kristo. Uramuzi? Umwiyeguriye uyu munsi, nta kabuza yagutsindishiriza icyo kigeragezo kuko wenyine yatsinze ibigeragezo n’ibishuko by’isi byose.
Arakubwirana urukundo rwinshi, wowe n’abandi bose bafite ingeso mbi cyangwa ikindi cyose kibabase kikabaremerera umutima, ati “Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”

Obède Ndayiragije
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?
Nininahazwe Olivier
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?
Hirwa Ambassadeur
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?