Muraho neza!
Ndi umukobwa w’imyaka 23 niga muri kaminuza I Kigali mba kwa mukuru wanjye. Ni ahantu maze maze imyaka 2 mpaba nta kibazo na kimwe.
Mu kwezi kwa mbere mukuru wanjye hari gahunda y’akazi yagize ituma ajya mu mahanga akamarayo amezi 6.
Amaze kugenda nakomeje kuhaba nkuko bisanzwe nkomeza kwita ku bana be dore ko n’umugabo we akorera mu ntara akaza muri weekend.
Ikinteye kubandikira rero ni uko umugabo we yahindutse cyane nyuma yahoo mukuru wanjye agendeye, kuburyo asigaye yirirwa anterereta ariko nkamubera ibamba, akansaba ko turyamana ariko nkabyanga kuko usibye no kuba ari umugabo wa mukuru wanjye sinjya nibona naryamanye n’umugabo wubatse pe.
Gukomeza kumuhakanira byakomeje kumubabaza muri iyi weekend avuye ku kazi nk’uko bisanzwe ambwira ko ashaka ko dusohokana turasohoka hanyuma turataha bisanzwe, tugeze mu rugo ansaba ko najya kurarana nawe mu cyumba cyabo ndamuhakanira agira umujinya mwinshi cyane arankubita ndetse ambwira ko niba ntemera ibyo ansaba nkwiye kuva mu rugo rwe kuko ntacyo mpamara kandi n’ubufasha bwose bampamaga mu kwiga buhagarara.
Ibi bintu kuva mbere hose sinigeze mbibwira mukuru wanjye, none ndabona bimaze gufata indi ntera kugera naho nkubitwa ndetse nkabwirwa ko ngomba kuva mu rugo rwabo. Nkore iki koko? Ubu se mbibwire mukuru wanjye cg ?

Obède Ndayiragije
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?
Marius Nshimirimana
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?
Nininahazwe Olivier
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?